RBC ubutumwa ku ihungabana

[Pages:2]REPUBLIC OF RWANDA

MINISTRY OF HEALTH

UBUTUMWA KU IHUNGABANA BUTANGWA AHABERA IMIHANGO YO KWIBUKA JENOSIDE

YAKOREWE ABATUTSI

1. Muri iki gihe cyo kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, birashoboka ko hari bamwe,

? Bari bwumve ibivugwa mu biganiro, ubuhamya cyangwa indirimbo, ? cyangwa bakabona ibyerekanwa muri za films, n'izindi gahunda zijyanye no kwibuka bakananirwa

kubyakira.

Uwakumva afite intege nke, atakibasha kubyakira, arasabwa kwitarura izo gahunda, akaruhuka, agahumeka, kugira ngo agarure imbaraga nyabuzima, byaba ngombwa akegera abajyanama b'ihungabana bahari bakabimufashamo.

2. Buri muntu wese arasabwa kwita k'uwo begeranye, akamutega amatwi, akamuhumuriza, byaba ngombwa akamugeza ku nzego z'ubuzima zimuri hafi.

3. Mu rwego rwo kugabanya ihungabana, buri muntu arasabwa kwirinda ibi bikurikira :

? Imvugo cyangwa imyitwarire isesereza abandi, ? Gutererana ugaragayeho ibimenyetso by'ihungabana.

4. Mu rwego rwo gukomeza gufasha abahuye n'ibibazo by'ihungabana, uwaba afite amakuru y'uwagize ikibazo cy'ihungabana yayaha ababishinzwe kugira ngo abashe gukomeza gukurikiranwa na nyuma y'ibikorwa byo kwibuka.

................
................

In order to avoid copyright disputes, this page is only a partial summary.

Google Online Preview   Download