IGITABO CYA YAKOBO

IBYIGISHO BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBILIYA

IGITABO CYA YAKOBO

BYATEGUWE NA CLINTON WAHLEN

IGIHEMBWE CYA 4/2014 UKWAKIRA, UGUSHYINGO, UKUBOZA

ITORERO RY'ABADIVENTISITI B'UMUNSI WA KARINDWI MU RWANDA B. P. 367 KIGALI

Adult SS Bible Study Guide Kinyarwanda 4/2014

AHO IBYIGISHO BYANDIKIRWA: 12501 Old Colombia Pike Silver Spring, MD 20904 U.S.A UMWANDITSI W'IKI CYIGISHO: Clinton Wahlen Umwanditsi Mukuru: Clifford R. Goldstein Uwungirije Umwanditsi Mukuru: Soraya Homayouni Umuyobozi w'Inyandiko Zisohoka mu Icapiro Lea Alexander Greve Umwanditsi Wungirije Sharon Thomas - Crews Umuhuzabikorwa w'Icapiro "Pacific Press": Wendy Marcum Ushinzwe Imfashanyigisho n'Amashusho Lars Justinen

Ibyigisho by'Ishuri ryo ku Isabato biyobora kandi bigafasha abakuze kwiga Bibiliya, bitegurwa n'ubuyobozi bw'Icyiciro cy'Ishuri ryo ku Isabato mu Nteko Nkuru Rusange y'Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi. Itegurwa ry'ibyo byigisho riyoborwa n'Inama y'ubugenzuzi y'Ishuri ryo ku Isabato, akanama k'inama nyobozi y'Inteko Nkuru Rusange (ADCOM) n'ushinzwe icapwa

ry'ibyigisho by'Ishuri ryo ku Isabato. Ibyigisho by'Ishuri ryo ku Isabato biba bikubiyemo ibyatanzwe n'inama z'ubugenzuzi ku isi hose kandi bikemezwa n'inama ishinzwe ibitabo by'Ishuri ryo ku Isabato. Ni yo mpamvu, ibyo byigisho atari umwihariko w'umwanditsi cyangwa abanditsi gusa.

UBURENGANZIRA BW'UBWANDITSI

? 2014 Inteko Nkuru Rusange y'Itorero ry'Abadiventisti b'Umunsi wa Karindwi?. Uburenganzira bw'ubwanditsi. Nta mugabane n'umwe w'Ibyigisho Biyobora Abakuze Kwiga Bibiliya mu Ishuri ryo ku Isabato ubasha gukosorwa, gusubirwamo, guhindurwa, kwiganwa, gusobanurwa, gukopororwa cyangwa gusohorwa mu icapiro n'umuntu uwo ariwe wese cyangwa n'itsinda ry'abantu batabanje kubiherwa uburenganzira bwanditswe n'Inteko Nkuru Rusange y'Itorero ry'Abadiventisti?. Ubuyobozi bwa za Diviziyo z'Inteko Nkuru Rusange y'Itorero ry'Abadiventisti? bufite uburenganzira bwo gutunganya imirimo yo gusobanura Ibyigisho Biyobora Abakuze Kwiga Bibiliya mu Ishuri ryo ku Isabato hakurikijwe amabwiriza yihariye. Uburenganzira kur'iyo mirimo yo gusobanura, gusohora mu icapiro no gukwirakwiza ibyo byigisho bukomeza kuba ubw'Inteko Nkuru Rusange y'Itorero ry'Abadiventisti b'Umunsi wa Karindwi. Izina "Abadiventisti b'Umunsi wa Karindwi," cyangwa "Abadiventisti" ndetse n'ikirango cy'urumuri ni ibimenyetso byemewe n'amategeko kandi byihariye by'Inteko Nkuru Rusange y'Itorero ry'Abadiventisti b'Umunsi wa Karindwi? kandi ntibibasha gukoreshwa Inteko Nkuru itabanje kubitangira uburenganzira.

IJAMBO RY'IBANZE

URWANDIKO RUTAHAWE AGACIRO

Urwandiko rwa Yakobo rwahoze ari kimwe mu bitabo bigize Bibiliya abantu batasobanukiwe neza. Mu biganiro mpaka byabereye mu mugi wa Leipzig mu Budage byabaye mu 1519, umushakashatsi w'Umukatolika w'i Roma Johann Eck yakoresheje urwandiko rwa Yakobo ashaka guhinyuza ibyo Maritini Luteri yavuze ku bijyanye no gukizwa ku bwo kwizera gusa, ashimangira ko n'imirimo igomba kongerwaho.

Mu kwisobanura kwa Luteri, yaje guhakana ko urwo rwandiko rwaba rwarahumekewe, by'umwihariko ku bw'ibyo yavuze yibeshya ko rwigisha ko dukizwa n'imirimo. Mu ijambo rye ry'ibanze asobanura Isezerano Rishya arishyira mu rurimi rw'Ikidage mu 1522, Luteri yagaragaje bimwe mu bitabo akunda nk'igitabo cya Yohana, 1Yohana, Abaroma, Abagalatiya, Abefeso na 1Petero bihishura Kristo kandi bikigisha "buri kintu cyose gikenewe ndetse . . . . kubimenya bikaba bihesha umugisha".

Yewe, n'ijambo ry'ibanze ry'urwandiko rwa Yakobo rirushaho kuruvuga neza. Luteri yarwise "urwandiko rudafite agaciro mu by'ukuri" kubera ko "rutari rufite imiterere y'ubutumwa bwiza ku birureba". Nubwo Ruteri atarukuye ku rutonde rw'Ibyanditswe Byera, yarutandukanyije n'ibyo yitaga ishingiro ry'ibitabo bigize Bibiliya.

Gushimangira inzandiko za Pawulo kwa Luteri, by'umwihariko Abaroma, Abagalatiya no kutemera urwandiko rwa Yakobo ku bw'ikindi kintu kirenze indangagaciro zo gusenga, byagize ingaruka ku mitekerereze y'Abakristo batari bake mu gihe cy'imyaka amagana menshi.

None se ubundi Yakobo yari nde? Yaba yari umuntu wishingikiriza ku mategeko warwanyaga igitekerezo cya Pawulo cy'uko dukizwa no kwizera yigisha ko mu by'ukuri dukizwa n'imirimo? Cyangwa yashakaga gutanga itandukaniro ryoroheje gusa kuri iyo ngingo risa n'uko abandi babibona mu nyigisho za Yesu tubona mu bitabo by'ubutumwa bwiza? Nta gushidikanya igisubizo ni iki giheruka. Abagorozi bose siko bari basangiye na Luteri ku kutumva neza ibyo Yakobo yanditse. Utaramurikiwe kurusha Melanchthon, mugenzi wa Luteri w'incuti magara, yemeraga ko inzandiko za Pawulo n'urwa Yakobo bitavuguruzanya. Yakobo yiboneye Yesu imbonankubone. Mu by'ukuri, urwandiko rwe mu nzandiko zose rushobora kuba ari rwa rwandiko rwa Gikristo rwanditswe mbere y'izindi, kandi ni rwo rurusha izindi nzandiko zose kugaragaza inyigisho za Yesu dusanga mu bitabo by'ubutumwa bwiza. Nko mu migani ya Yesu, imvugo ngereranyo y'ubuhinzi akoresha no mu butunzi ni nyinshi cyane. Izindi ngingo z'ingenzi zivuga ku bwenge, amasengesho hamwe n'irenze izindi zose ari yo yo kwizera.

Mu bundi buryo, na none, Yakobo ntasanzwe kubera uburyo adukingurira idirishya tukabona zimwe mu ngorane Abakristo bo mu itorero rya mbere bahuye na zo. Ku bw'igomwa n'ishyari n'iby'isi bigenda biyoyoka byasaga n'aho byahurizaga hamwe Abakristo b'abakire n'abakene mu mibanire y'abantu n'abandi no mu imico. Na none kandi tubona intambara ikomeye igaragara mu gihe ahanganye n'uburyo bwo kwishushanya mu by'ubwenge no kwizera.

Icy'ingenzi cyane ku Badiventisiti b'Umunsi wa Karindwi, urwandiko rwa Yakobo rufite umwihariko w' icyizere cyo kugaruka kwa Yesu ; na none kandi hari ibyo ruvuga ku mategeko, urubanza no kugaruka kwa Yesu. Ndetse Eliya yabaye icyitegererezo dukwiriye kwigana. Ibyo bikaba bikwiriye kuri twe by'umwihariko, nk'Abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi bahawe gutegura inzira yo kugaruka kwa Kristo.

Ni yo mpamvu, mu buryo runaka, urugendo tuzakora muri iki gihembwe ruzagera mu gihe cy'Abakristo ba mbere, nk'uko harimo n'ibibwirizwa bya kera cyane, hamwe n'ibyo muri iki gihe cy'imperuka.

Clinton Wahlen, PhD, ni umuyobozi wungirije w'ikigo cy'ubushakashatsi mu bya Bibiliya kiri ku cyicaro gikuru cy' Inteko Nkuru Rusange y'Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi. Ni inzobere mu Isezerano Rishya n'isano rifitanye n'idini y'Abayuda. Ni Umunyamerika, yabaye kandi akorera mu Burusiya, New Zealand, Ubwongereza no muri Philipine. We n'umugore we Gina, ukora mu gitangazamakuru cy'Itorero ry'Abadiventisiti, Adventist Review, bafitanye abana babiri, Daniel na Heather.

................
................

In order to avoid copyright disputes, this page is only a partial summary.

Google Online Preview   Download