USAID Soma Umenye - United States Agency for International Development

USAID Soma Umenye

AMAHUGURWA Y'ABAYOBOZI B'IBIGO BY'AMASHURI N'ABASHINZWE UBUREZI MU NZEGO Z'IBANZE KU MIYOBORERE YIMAKAZA IMYIGIRE N'IMYIGISHIRIZE YO GUSOMA NO KWANDIKA NEZA IKINYARWANDA MU

KICIRO CYA MBERE CY'AMASHURI ABANZA IGITABO CY'UHUGURA

Ikiciro cya 1, 2019

Umushinga USAID Soma Umenye

Amahugurwa y'abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abashinzwe uburezi mu nzego z'ibanze ku miyoborere yimakaza imyigire n'imyigishirize yo gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy'amashuri abanza

IGITABO CY'UHUGURA

Ikiciro cya 1, 2019

This work is licensed under the Creative Commons Attribution-NoDerivatives 4.0 International (CC BY-ND 4.0). To view a copy of this license, visit https:// licenses/bynd/4.0/. Under this license, you are free to copy, distribute, and transmit this work as long you provide attribution as follows: "This is an original work developed through collaboration between the Rwanda Education Board (REB) and the United States Agency for International Development (USAID), ? Rwanda Education Board. More details on permissions under this license can be found at ." Distribution of adaptations of this work are not permitted under this license without the permission of the copyright holder.

This publication is made possible by the support of the American people through the United States Agency for International Development (USAID).The contents and opinions expressed herein are the sole responsibility of Chemonics International, and do not necessarily reflect the views of the United States Government or USAID. Iki gitabo cy'amahugurwa cyanditswe ku nkunga y'Abanyamerika inyujijwe mu kigo cya Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID). Ibitekerezo bikubiye muri iki gitabo ni ibya Chemonics International kandi ntaho bihuriye n'ibitekerezo bya Leta ya Amerika cyangwa USAID.

1 Amahugurwa y'abayobozi b'ibigo by'amashuri

Ijambo ry'ibanze

Imwe mu nshingano za Minisiteri y'Uburezi ndetse n'ibigo biyishamikiyeho ni ugufasha abayobozi b'ibigo by'amashuri kugira ubushobozi bwo gufasha abo bayobora kuzuza inshingano zabo. Ni muri urwo rwego Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) ku bufatanye n'Umushinga USAID Soma Umenye bateguye amahugurwa y'abayobozi b'ibigo by'amashuri, abayobozi bungirije bashinzwe amasomo n'abayobozi b'uburezi mu nzego z'ibanze.

Iki gitabo kizafasha uhugura kubaka ubushobozi bw'abahugurwa kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo. Abayobozi bazahabwa aya mahugurwa bazunguka ubumenyi n'ubushobozi bihagije mu kunganira abarimu b'Ikinyarwanda mu myigire n'imyigishirize yo gusoma no kwandika mu kiciro cya mbere cy'amashuri abanza.Twibutse ko ubushobozi bwo gusoma no kwandika mu kiciro cya mbere cy'amashuri abanza ari bwo musingi ukomeye mu myigire y'abanyeshuri mu gihe kizaza.

Turizera tudashidikanya ko ibi bizafasha mu kuzamura ireme ry'uburezi muri icyo kiciro kubera ko iyo abashinzwe uburezi ku nzego zitandukanye basobanukiwe neza inshingano zabo cyanecyane gukurikirana imyigire n'imyigishirize mu byumba by'amashuri bituma abarimu banoza imyigishirize yabo bityo imitsindire y'abanyeshuri na yo ikazamuka ku buryo bushimishije.

By'umwihariko, hakenewe imbaraga nyinshi mu gukurikirana imyigire n'imyigishirize yo gusoma no kwandika mu kiciro cya mbere cy'amashuri abanza. Ubwunganizi ku barimu b'Ikinyarwanda ni ingirakamaro cyane kuko nubwo abo barimu na bo bahuguwe mu gihe k'iminsi icumi ku buryo bwo kwigisha gusoma no kwandika Ikinyarwanda, ubushakashatsi bugaragaza ko amahurwa yonyine adahagije. Mu rwego rwo kugira ngo ibyo abarimu bungukiye mu mahugurwa bibashe gutanga umusaruro, baba bakeneye gufashwa kugira ngo bakomeze kwibukiranya no kunoza neza ibyo bahuguwemo.

Turashimira Umushinga USAID Soma Umenye uruhare rukomeye ugira mu guteza imbere ireme ry'uburezi by'umwihariko imyigire n'imyigishirize yo gusoma no kwandika Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy'amashuri abanza.Turashimira kandi abandi bose bagize uruhare mu mitegurire n'imitunganyirize y'iki gitabo cy'amahugurwa.Tuboneyeho gusaba abazagikoresha bose kuzaduha ibitekerezo byazatuma turushaho kukinoza igihe bibaye ngombwa.

Dr. NDAYAMBAJE Ir?n?e

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda

................
................

In order to avoid copyright disputes, this page is only a partial summary.

Google Online Preview   Download