Archive.org

[Pages:335]Ellen G. White

1

Ibirimo

Ubutumwa Bwagenewe Umusomyi ...................................................................................4 Ijambo Ry'ibanze ................................................................................................................8 Igice Cya 1: Guhumekerwa Kw'abanditsi B'ubuhanuzi ....................................................9 Igice Cya 2: Ellen G. White N'inyandiko Ze ...................................................................17 Igice Cya 3: Inyifato Ku Byerekeye Ibihamya .................................................................30 Igice Cya 4: Kwandika No Kohereza Ibihamya By'itorero 53 ........................................37 Igice Cya 5: Ubusobanuro Bw'ingingo Z'ibanze .............................................................45 Igice Cya 6: Ukwitabwaho Na Yesu Kuje Urukundo.......................................................62 Igice Cya 7: Kristo Ni We Mugenga ................................................................................65 Igice Cya 8: Kugira Ubushake Bwo Gutanga No Kwitangira Abandi.............................68 Igice Cya 9: Mwisuzume Ubwanyu..................................................................................71 Igice Cya 10: Abamarayika Beza Barusha Imbaraga Abamarayika Babi........................75 Igice Cya 11: Dufite Agaciro Kangana Iki? .....................................................................78 Igice Cya 12: Abamarayika Baratangara ..........................................................................85 Igice Cya 13: Akamaro Ko Kwakira Mwuka Muziranenge .............................................88 Igice Cya 14: Ahantu Hose ...............................................................................................91 Igice Cya 15: Igihe Itorero Rikangutse.............................................................................94 Igice Cya 16: Guhamagarirwa Ububyutse........................................................................97 Igice Cya 17: Kwita Ku Mibereho Mishya.....................................................................103 Igice Cya 18: Guhamagara Kwihariye Mu Murimo W'amavuna ..................................114 Igice Cya 19: Ibikwiriye Kubwirizwa N'ibidakwiriye Kubwirizwa ..............................122 Igice Cya 20: Uko Twifata Mu Mpaka Zishingiye Ku Mahame....................................129 Igice Cya 21: Inyigisho Z'impimbano............................................................................133 Igice Cya 22: Ingorane Z'imyumvire Ihabanye153........................................................139 Igice Cya 23: Kwirinda Kugena Ibihe Ibyo Ari Byo Byose...........................................147 Igice Cya 24: Alufa Na Omega.......................................................................................153 Igice Cya 25: Urufatiro Rwo Kwizera Kwacu163..........................................................159 Igice Cya 26: Amategeko Atunganye .............................................................................166 Igice Cya 27: Kamere Y'amategeko y'Imana ................................................................170 Igice Cya 28: Urwango Satani Yanga Amategeko .........................................................174 Igice Cya 29: Kristo, Ibyiringiro Byacu Rukumbi .........................................................178 Igice Cya 30: Amategeko N'ubutumwa Bwiza ..............................................................181 Igice Cya 31: Amategeko Mu Bagalatiya.......................................................................184 Igice Cya 32: Gukiranuka Kwa Kristo Mu Mategeko....................................................187 Igice Cya 33: "Murondore Mu Byanditswe" ..................................................................192

2

Igice Cya 34: Jambo Wigize Umuntu.............................................................................195 Igice Cya 35: Yageragejwe Mu Buryo Bwose Nka Twe ...............................................200 Igice Cya 36: Muri Kristo Nta Moko..............................................................................204 Igice Cya 37: "Niko Nanjye Mbatumye"........................................................................209 Igice Cya 38: Kristo Ashukwa Na Satani .......................................................................212 Igice Cya 39: Igishuko Cya Mbere Kristo Yahuye Na Cyo ...........................................216 Igice Cya 40: Igishuko Cya Kabiri Kristo Yahuye Na Cyo ...........................................224 Igice Cya 41: Igishuko Cya Gatatu Kristo Yahuye Na Cyo ...........................................227 Igice Cya 42: Ibyahishuwe n'Imana ...............................................................................231 Igice Cya 43: Kristo, Umutangabugingo ........................................................................236 Igice Cya 44: Umukiza Wazutse.....................................................................................240 Igice Cya 45: Umuganura ...............................................................................................243 Igice Cya 46: Imana Yikorera Ibyaha.............................................................................246 Igice Cya 47: Ukuri Nk'uko Kuri Muri Yesu.................................................................248 Igice Cya 48: Urugero rw'Imana ....................................................................................256 Igice Cya 49: Kwitanga No Kwicuza .............................................................................264 Igice Cya 50: Ngwino, Ushake Kandi Ubone.................................................................268 Igice Cya 51: Kugirana Ubumwe N'umuzabibu Nyakuri ..............................................272 Igice Cya 52: Kristo Umutambyi Mukuru ......................................................................275 Igice Cya 53: Guhinduka Biterwa No Kwizera No Kumvira.........................................279 Igice Cya 54: Icyigisho Cyigishijwe Mu Mwaka Wa 1883 ...........................................283 Igice Cya 55: Byagaragajwe Nk'ukuri Kwa Kera Muri Gahunda Nshya ......................287 Igice Cya 56: Ukuri Kurimo Imbaraga z'Imana.............................................................290 Igice Cya 57: Kristo Inzira Y'ubugingo .........................................................................294 Igice Cya 58: Waretse Urukundo Rwawe Rwa Mbere...................................................297 Igice Cya 59: Kumvira Kuzuye Binyuze Muri Kristo....................................................300 Igice Cya 60: Isano Iri Hagati Yo Kwizera N'imirimo ..................................................303 Igice Cya 61: Kristo, Ishingiro Ry'ubutumwa................................................................308 Igice Cya 62: Batsindishirizwa Ku Bwo Kwizera ..........................................................313 Igice Cya 63: Imaragarita Y'igiciro Cyinshi ..................................................................321 Igice Cya 64: Umwijima Ntiwawumenye.......................................................................323 Igice Cya 65: Uko Umuntu Yakwifata Mu Nyigisho Atumvikanyeho Na Mugenzi We ......................................................................................................................................... 327

3

UBUTUMWA BWAGENEWE UMUSOMYI

Ishyirwa ahagaragara kw'ibitabo byitirirwa Ellen G. White nyamara ibyo bitabo bikaboneka hashize imyaka myinshi uyu mwanditsi yarapfuye, ibyo bisaba ubusobanuro. Ibyo bizahesha umusomyi icyizere cyo kumenya ko Ubutumwa Bwatoranyijwe ndetse n'ibindi bitabo by'Umwuka w'Ubuhanuzi byashyizwe ahagaragara uhereye mu 1915 ubwo umwanditsi yari amaze gupfa, byanditswe bihuje n'amabwiriza ajyanye n'ubushake bwa madame Ellen G. White. {UB1 4.1}

Ubwo yapfaga, intumwa y'Uhoraho yasigiye itorero ubutunzi bw'igihe kirekire bugizwe n'amapaji asaga 100 000 y'inyandiko zigizwe n'ibitabo bye byo muri iki gihe, inyandiko 4500 zo mu binyamakuru by'itorero, impapuro nyinshi zavugaga ku ngingo zihariye, udutabo duto, ibitabo binini byacapwe, inyandiko ze bwite zandikishijwe intoki, udutabo twa gahunda ze n'amabaruwa. {UB1 4.2}

Ikintu madame Ellen G. White yari yitayeho cyane mu myaka mike ya nyuma yo kubaho kwe, cyari ukuntu inyandiko ze zari kuzakoreshwa mu bihe byari gukurikiraho ndetse no gukwirakwizwa k'ubutumwa bw'ubuhanuzi yari yarahawe. Ku itariki ya 9 Gashyantare mu 1912, mu kuraga kwe n'ubuhamya bwe buheruka, yashyizeho amabwiriza ahamye yerekeye uburyo bwo gukomeza kwita ku nyandiko ze. Yatoranyije abagabo batanu ngo bakore igihe cyose nk'abanyamuryango bahoraho b'Inama y'abashinzwe umurage we bafite inshingano yo kwita ku nyandiko ze. {UB1 4.3}

Uyu murimo w'ingenzi, madame White yawutoranyirije abayobozi b'ikubitiro bari bafite inshingano zikomeye mu buyobozi bw'itorero. Abo bagabo yashyizeho ngo bite ku nyandiko ze ni aba: Arthur G. Daniells, wari Perezida w'Inteko Nkuru Rusange y'itorero muri icyo gihe ; Francis M. Wilcox, wari umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru cyitwaga Urwibutso n'Integuza; Charles H. Jones wamaze imyaka myinshi ayobora icapiro ryitwa Pacific Press; Clarence C. Crisler, umwe mu bari abanyamabanga be wari waroherejwe n'Inteko Nkuru Rusange ngo bakorane kandi waje koherezwa mu Burasirazuba bwa Kure akajya kuba umunyamabanga wa Diviziyo yaho nyuma y'urupfu rwa Ellen G. White. Undi ni William C. White, umuhungu wa Ellen G. White, wahoraga agendana na nyina kandi akamufasha mu kwandika inyandiko ze ndetse no mu bindi byinshi nyuma y'urupfu rwa se witwaga James White rwabaye mu 1881. {UB1 4.4}

Amabwiriza madame White yahaye iyi nama yatangaga uburenganzira bwo gukomeza gucapa ibitabo bye, kubikwirakwiza hirya no hino mu zindi ndimi, ndetse no ? gucapa inyandiko zikusanyirijwe hamwe zivanwe mu mpapuro nyinshi yandikishije intoki." {UB1 4.5}

4

Yari yiteze ko itorero nirikura rikagira ubukene bushya kandi rigahura n'ingorane nshya, hari kuzabaho gukenera gukusanyiriza hamwe inyandiko ze zitanga amabwiriza atandukanye aturutse mu mpapuro yandikishije intoki, mu dutabo duto ndetse no mu ngingo zimwe zo mu binyamakuru yanditse. {UB1 5.1}

Kuva madame White apfuye, inzu y'ibitabo yanditse ubwe yaragutse yongerwamo ibitabo bikurikira byagiye biboneka mu buryo bukurikiranye nk'uko tubibona kuri uru rutonde: {UB1 5.2}

- Amahameshingiro ry'uburezi bwa Gikristo 1 {UB1 5.3} - Inama ku buzima 2 {UB1 5.4} - Ibihamya ku bagabura n'Abavugabutumwa Bwiza 3 {UB1 5.5} - Umurimo wa Gikristo 4 {UB1 5.6} - Ubutumwa ku rubyiruko 5 {UB1 5.7} - Umurimo w'ubuvuzi 6 {UB1 5.8} - Inama ku mirire n'ibyokurya 7 {UB1 5.9} - Inama ku murimo w'Ishuri ryo ku Isabato 8 {UB1 5.10} - Inama ku busonga 9 {UB1 5.11} - Ivugabutumwa 10 {UB1 5.12} - Inama ku banditsi n'Abashinzwe inyandiko 11 {UB1 5.13} - Igitekerezo cyo Gucungurwa 12 {UB1 5.14} - Kwirinda 13 {UB1 5.15} - Umurimo wo gufasha abandi 14 {UB1 5.16} - Urugo rwa Kidiventisiti 15 {UB1 5.17} - Imibereho yanjye ya none 16 {UB1 5.18} - Umurimo w'Ibwiririshabutumwa ibitabo 17 {UB1 5.19} - Kuyobora umwana 18 {UB1 6.1} - Abahungu n'abakobwa b'Imana 19 {UB1 6.2}

Icyiyongera kuri ibi bitabo ni inyongera y'inyandiko za Ellen G. White zakusanyirijwe mu mizingo irindwi ivuga ku Busobanuro bwa Bibiliya bw'Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi. {UB1 6.3}

Ubutumwa Bwatoranyijwe ni ubwoko bw'igitabo cyihariye gikubiyemo inyandiko. Kirihariye bitewe n'uko gikusanyiriza hamwe ndetse kigatuma inyandiko zivugwa mu binyamakuru ndetse no mu mpapuro zandikishijwe intoki zikomeza kuboneka, nyamara kandi kikanongeraho inyandiko zifite akamaro kenshi zo mu dutabo duto twa kera no mu mpapuro bitagicapwa. Bimwe mu bikubiye mu nama zitangwa muri iki gitabo harimo ibyerekeye guhishurirwa Ellen G. White yavuze byanditswe hagati mu mpera by'umwaka

5

wa 1880, ibyo yanditse ahagana mu mpera z'ikinyejana cya 19 bivuga uko yabonaga "amategeko y'uburyo bubiri", agatabo gato kari gafite umutwe uvuga ngo: "Mbese Abakristo bakwiriye kuba mu miryango ikorera mu ibanga?" kasohotse mu 1893, ubutumwa buhumuriza abababaye cyangwa abugarijwe n'urupfu, ndetse n'izindi ngingo nyinshi zahoraga zandikwa zisesengura inyigisho z'ingenzi zerekeye imyizerere. Zimwe muri izo nyandiko zagiye zizirikanwa n'itorero binyuze mu kongera kwandika ingingo zimwe zavuzwe na Ellen G. White mu binyamakuru byacu no mu mpapuro, ndetse hamwe na hamwe bikanyuzwa mu kubyandukura mu bitabo by'abandi banditsi bavugaga ku Mwuka w'ubuhanuzi, nyamara ibi byose ntibishobora gushyirwa mu Rutonde rw'Inyandiko za Ellen G. White. {UB1 6.4}

Igitabo cya mbere n'icya kabiri by'Ubutumwa Bwatoranyijwe, bikubiyemo ingingo zanditswe mu mpapuro z'agatabo gato zitiriwe uwitwa "Elmshaven." Izo mpapuro zitandukanye zavugaga ku ngingo nyinshi zahawe agaciro mu buryo bukomeye. Ntabwo izo nyandiko zakurwaga mu bitabo bike, ahubwo uko imyaka yakurikiranye byagiye bishyirwa hamwe mu bitabo binyuranye, nko Murimo w'Ubuvuzi, Ivugabutumwa n'Urugo rwa Kidiventisiti, kandi ahandi ingingo zisa n'izo zavuzwe ziboneka muri ibyo bitabo byanditswe mu gihe cya vuba. Ibyo bice bigifite umwanya wihariye mu gutanga inama n'inyigisho, byashyizwe mu gitabo cy'Ubutumwa Bwatoranyijwe. Kubw'ibyo rero, ntabwo bikiri ngombwa gukomeza gucapa za mpapuro zari zaritiriwe "Elmshaven." Ishyirwa ahagaragara kw'igitabo cya mbere n'icya kabiri by'Ubutumwa Bwatoranyijwe, binatuma haboneka inyandiko ngufi zitoranyijwe zitigeze zishyirwa ahagaragara mbere nyamara zizakundwa cyane. {UB1 6.5}

Ibice byinshi muri ibi bitabo byombi ntibifitanye isano. Ku itangiriro rya buri gice hari ijambo ry'ibanze ryerekana inkomoko n'impamvu y'ingingo zigiye kuvugwa muri icyo gice. Hirya no hino mu gitabo, muzajya muhasanga amagambo atanga ubusobanuro. Ntabwo ayo magambo yagiye ashyirwamo mu mugambi wo gusobanura inama zitangwa, ahubwo ni ukugira ngo usoma yite ku bintu byihariye kandi bidasanzwe bibasha kugirana isano n'ingingo zivugwa. {UB1 6.6}

Iki gitabo cy'Ubutumwa Bwatoranyijwe, cyakusanyirijwe mu biro by'ahakorerwa ibyerekeye inyandiko za Ellen G. White biyobowe n'Inama y'Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen G. White kandi bikorwa n'abakozi b'ibyo biro. Amagambo y'ibanze yemezwa n'abagize iyo nama, kandi iyo andi magambo y'ubusobanuro amaze kwemerwa n'abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen G. White, ashyirwaho umukono n'"ababikusanyije." {UB1 7.1}

6

Igitabo cy'Ubutumwa Bwatoranyijwe ubu kiboneka mu rutonde rushya rw'inyandiko za Ellen G. White. Isengesho n'icyifuzo bivuye ku mutima by'Abanditsi ndetse n'Inama y'Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen G. White, ni uko ibi bitabo byashyizwe ahagaragara mu myaka myinshi nyuma y'urupfu rwa madame White byageza ku itorero inyigisho zihoraho zizarifasha mu kurangiza inshingano Imana yarihaye. {UB1 7.2} Abashinzwe kurinda Inyandiko za Ellen G. White

7

UMUGABANE WA MBERE: UMUCYO MU NZIRA YACU IJAMBO RY'IBANZE

Ingingo zanditswe na Ellen G. White, zerekeye umurimo we nk'intumwa y'Uhoraho kandi zijyanye n'uburyo Imana imenyesha abantu ubushake bwayo, iteka zirafasha kandi zikanezeza. Izo ngingo ziboneka muri uyu mugabane ubanza w'Ubutumwa Bwatoranyijwe. {UB1 10.1} Nubwo ikibazo cyo guhumekerwa n'Imana cyavuzweho mu bihe binyuranye mu myaka mirongo irindwi Ellen G. White yamaze akora umurimo, ikintu cy'agahebuzo yanditse ni ijambo ry'ibanze ry'igitabo cyitwa Intambara Ikomeye) yanditswe muri Gicurasi mu 1888. Amagambo yavuzwe mbere y'aho yavugaga ku byo "Guhinyura Bibiliya" akandikwa mu 1886, yo yanditswe muri iki gitabo, hari n'andi avuga ibyo "Guhumekwa kw'Ijambo ry'Imana," yanditswe mu rugaryi rwo mu mwaka wa 1886, nayo avugwa muri iki gitabo. Ingingo ya kane y'ingenzi ivuga iby'"Amayobera ya Bibiliya, Igihamya cy'uko yahumetswe n'Imana" yanditswe mu 1889 kandi ishobora kuboneka mu Bihamya, umuzingo wa 5, kuva ku rupapuro rwa 698 kugera kurwa 711. {UB1 10.2} Uyu mugabane w'iki gitabo uvuga "Umucyo mu nzira yacu" ukubiyemo ubusobanuro bunyuranye bwerekeye umurimo wa Ellen G. White, ukabamo ibyo kongera kwandika inyandiko yavugaga "Kwandika no kohereza ibihamya by'Itorero" byabayeho mu 1913, ndetse ukabamo n'ibisubizo Ellen White yatanze ku bibazo bimwe n'ibirego bamuregaga birebana n'inyandiko ze za mbere. {UB1 10.3} ABASHINZWE KURINDA INYANDIKO ZA ELLEN G. WHITE.

8

................
................

In order to avoid copyright disputes, this page is only a partial summary.

Google Online Preview   Download