UBUTUMWA BWATORANIJWE II - ASA UR-NYARUGENGE

[Pages:555]1

UBUTUMWA BWATORANIJWE II

2

Cyasobanuwe mu Kinyarwanda n'Itorero ry'Abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi mu RWANDA

Bukuwe mu nyandiko za Ellen G. White

Inama z'ingenzi kandi zihoraho zakusanyijwe zikuwe mu nyandiko zasohokaga nyuma y'igihe runaka, inyandiko zandikishijwe intoki, mu dutabo duto tw'ingirakamaro no mu nyandiko nto zakanguraga abantu zitacapwe byanditswe na Ellen G. White

REVIEW AND HERALD PUBLISHING ASSOCIATION WASHINGTON, D.C Copyright 1958

Abashinzwe kurinda Inyandiko za Ellen G. White

3

IBIRIMO

UMUGABANE WA MBERE ................................................................................................ 7

IGICE CYA 1 :IMIBURO KU NYIGISHO N'IYOBOKAMANA RISHINGIYE KU MARANGAMUTIMA ................................................................................................................. 9 IGICE CYA 2:UBWAKA BWABAYEHO MBERE BUZONGERA KUBAHO GUKURAHO INKINGI .................................................................................................................................... 24 IGICE CYA 3:INYIGISHO IVU GA IBYO "KWERA K'UMUBIRI" ..................................... 30 IGICE CYA 4:IMIBURO YATANZWE IRWANYA ABABESHYAGA KO BAYOBOWE NA MWUKA.................................................................................................................................... 39 IGICE CYA 5:IBITANGAZA SI IGIHAMYA CYO KWEMERWA N'IMANA NTIMUSHAKISHE IBIKORWA BITANGAJE ...................................................................... 48 IGICE CYA 6 :IKIZATURINDA UBUYOBE ......................................................................... 58 IGICE CYA 7:IBIRANGA GUKORESHWA N'IMANA ....................................................... 64 IGICE CYA 8:GUHANGANA N'IBIVUGWA N' ABAHANUZI B'IBINYOMA. ................. 74 IGICE CYA 9 :IBIRANGA INYIGISHO Z'IBINYOMA ........................................................ 82 IGICE CYA 10 :AMAYEREKWA YA ANNA PHILLIPS...................................................... 88 IGICE CYA WA 11:MUBE MASO .................................................................................................. 99 IGICE CYA 12 :ABAMARAYIKA BATATU N'UNDI MUMARAYIKA .............................. 104

UMUGABANE GATATU.................................................................................................. 125

IGICE CYA 13 :MBESE ABAKRISTO BAKWIYE KUBA MU MIRYANGO IKORA RWIHISHWA? ....................................................................................................................... 128 IGICE CYA 14 :KWIRINDA AMAKIMBIRANE Y'ABAKOZI ............................................ 149

UMUGABANE WA KANE ............................................................................................... 152

IGICE CYA 15 :UMUBURO UZUMVIKANA ...................................................................... 153 IGICE CYA 16:UMURIMO W'INGENZI KRISTO YAKOZE MU MIBEREHO YE N'UMURIMO WACU............................................................................................................. 160 IGICE CYA 17 :UBUMWE NO KWITANGA /UBUDAHEMUKA/KURAMYA ................ 164 IGICE CYA 18 :GUHAMAGARWA KWA D. M. CANRIGHT ........................................... 169

UMUGABANE WA GATANU .......................................................................................... 178

IGICE CYA 19:ICYITEGEREREZO ................................................................................... 179 IGICE CYA 20 :AMAHAME RUSANGE AGENGA GUHEMBA ABAKOZI.................... 185 IGICE CYA 21:ABAKOZI MU BIGO BYACU..................................................................... 198

4

IGICE CYA 22 :UBUFASHA MU BY'UBUKUNGU KU BUSHOBOZI BW'UMUKOZI . 218 IGICE CYA 23:INAMA YAHAWE UMUNTU WARI UFITE UMUGAMBI WO KUVA MU MURIMO W'IMANA BITEWE N'IMPAMVU Z'UBUKUNGU............................................ 219 IGICE CYA 24 :AMAGAMBO YABWIWE ABAGEZE MU ZA BUKURU ....................... 230 IGICE CYA 25 :UBUTWARI MU MIBABARO ................................................................... 243 IGICE CYA 26 :IBYIRINGIRO BYHAWE ABUGARIJWE N'URUPFU .......................... 258 IGICE CYA 27: ABAPFUSHIJE ABABO............................................................................ 270

UMUGABANE WA VII ..................................................................................................... 291

IGICE CYA 28 :IBYAVUZWE KU GUKORESHA IMITI ................................................... 295 IGICE CYA 29:GUKORESHA IMITI ITURUKA MU BIMERA KOROSHYA UBURIBWE NO KUZAHURA UBUZIMA........................................................................... 303 IGICE CYA 30:UKO ELLEN G. WHITE YAKORESHAGA UBURYO BWOROHEJE BWO KWIVURA .................................................................................................................... 310 IGICE CYA 31:IBYAMUBAYEHO BYIHARIYE IBYABAYE MU MYUZO YA MBERE MU KUVURA UMUSONGA ........................................................................................................ 324

UMUGABANE WA VIII .................................................................................................... 329

IGICE CYA 32 :INYIFATO IKWIRIYE MU GIHE CYO GUSENGA ................................ 330 IGICE CYA 33 :"NTUKAGIRE IZINDI MANA MU MASO YANJYE"............................... 336 IGICE CYA 34 :UMURIMO W'INGIRAKAMARO URUTA IMIKINO............................... 340 IGICE CYA 35 :GUSHAKA INAMA Y'ICYO WAKORA WIFASHISHIJE UBUFINDO . 345 IGICE CYA 36:GUTEGANYITIZA IGIHE CY'UBUKENE ................................................ 351 IGICE CYA 37:ABAGEZE MU ZA BUKURU BADAFITE AHO BABA ........................... 352 IGICE CYA 38 :IBYEREKEYE IKIBAZO CY'ABASIRIKARI ........................................... 353 IGICE CYA 39:INAMA KU BYEREKEYE GUTORA ........................................................ 358 IGICE CYA 40:URUMOGI, ITABI N'INGURUBE.............................................................. 360 IGICE CYA 41:INAMA ZATANZWE KU BYEREKEYE GUSHYINGIRANWA ............. 361 IGICE CYA 42:INAMA YEREKEYE GUSHYINGIRANWA KW'ABADAHUJE IBARA RY'URUHU ............................................................................................................................ 366 IGICE CYA 43:GUKIRA MU BURYO BW'IGITANGAZA................................................. 368 IGICE CYA 44 :AKAGA GATERWA NO GUSINZIRIZA ABANTU................................. 372 IGICE CYA 45 :GUHAMAGARIRWA GUTURA MU CYARO ......................................... 378 IGICE CYA 46 :KUYOBORWA N'UBUNTU BW'IMANA ................................................. 386

UMUGABANE WA 9........................................................................................................ 393

IGICE CYA 47:KWITEGURA AKAGA GAHERUKA ........................................................ 394

5

IGICE CYA 48:UMURIMO WO KWEZWA URAKENEWE.............................................. 405 IGICE CYA 49 :IZINA RYIHARIYE N'ABANTU BIHARIYE............................................ 415 IGICE CYA 50 :INKINGI ZO KWIZERA KWACU.............................................................. 418 IGICE CYA 51 :KUBA INDAHEMUKA CYANGWA ICYIGOMEKE................................ 424 IGICE CYA 52 :ITORERO RINESHA ................................................................................. 428 IGICE CYA 53 :UBUTUMWA BUHERUKA BWAHAWE INTEKO NKURU RUSANGE ................................................................................................................................................. 431 UMUGEREKA 1 ............................................................................................................... 444 IGICE CYA 1 .......................................................................................................................... 447 IGICE CYA 2 .......................................................................................................................... 459 IGICE CYA 3 .......................................................................................................................... 489 IGICE CYA 4 .......................................................................................................................... 509 IGICE CYA 5 .......................................................................................................................... 523 IGICE CYA 6 .......................................................................................................................... 535 UMUGEREKA WA 2 ........................................................................................................ 543 IBY'INGENZI MU GUHITAMO UWO MUZABANA MU BUZIMA ................................... 543 UMUGEREKA WA 3 ........................................................................................................ 550 UBUVANDIMWE BW'ABAGIZE INYOKOMUNTU .......................................................... 550

IJAMBO RYAGENEWE UMUSOMYI

Iki gitabo cya kabiri, hamwe n'icya mbere by'Ubutumwa Bwatoranijwe, byuzuza kandi bikubiyemo inama zimwe zabonetse mu nyandiko zitandukanye no mu dutabo duto duto tuvuga ingingo zihariye. Iki gitabo cy'umugabane uhoraho mu bitabo by'Umwuka w'ubuhanuzi, muri iyi minsi kiboneka mu Ishakiro rishya ry'Inyandiko za Ellen G. White. Mu "Ijambo Ryagenewe Umusomyi" dusanga mu gitabo cya mbere, hari amagambo yerekeye ikusanywa ndetse n'umugambi w'Ubutumwa bwatoranyijwe. Ayo magambo akeneye gusubirwamo.

Inama ziri muri iki gitabo zizaba iz'agaciro gakomeye ku Badiventisiti b'umunsi wa Karindwi zibategurira guhangana n'ibitero umwanzi azagaba

6

ku itorero ryasigaye abinyujije mu bwaka, mu nyigisho ziyobya ndetse no mu matsinda yayobye, agambiriye gusenya no guca intege itorero. Hamwe na hamwe inama zatanzwe mu mabwiriza yihariye yahawe abantu ku giti cyabo, ariko ingingo zirimo zivuga ibibazo bidatandukanye rwose n'ibigomba kubaho mbere y'uko imperuka igera. Uzasanga zimwe muri izo nyandiko ari ingirakamaro mu gutanga imiburo ku kaga kugarije itorero. Izindi nama muri rusange zibanda ku bibazo byinjira mu itorero mu buryo bw'amafuti bushobora guteza ibibazo, ibihembo by'abakozi ndetse no gukiza indwara mu buryo nyakuri n'ubw'ibinyoma.

Ingingo izanezeza umusomyi mu buryo bw'umwihariko ni Umugabane wa Karindwi uvuga "Gukoresha ibikenerwa mu buvuzi" Ibivugwa muri uyu mugabane byakusanyijwe bikuwe mu byanditswe na Ellen G. White, bizagirira umumaro umusomyi wese ubwo azaba yiga ikibazo kijyanye no gukoresha imiti.

Ku musozo w'iki gitabo hari umugabane ugizwe n'ingingo z'inyongera z'ingirakamaro. Umugabane wa mbere ugizwe n'ibice bitandatu. Ibyo bice ni inyandiko zongeye gucapwa zitwa "Indwara n'Impamvu yazo" zanditswe na Madame White, zasohotse ari umwimerere muri nomero esheshatu z'ikinyamakuru cyitwaga Ubuzima, cyangwa Uburyo bwo Kubaho.

Mu nyandiko zacapwe nyuma y'umwaka wa 1967, hongeweho izindi nyandiko z'inyongera ebyiri ari zo: "Ingingo z'ingenzi mu guhitamo uwo muzabana" na "Uko abantu bose ari abavandimwe". Izi nyandiko ni ingenzi mu buryo bwihariye mu gihe iki gitabo gikwirakwizwa hirya no hino ahavugwa indimi zitandukanye.

Umusomyi asabwe gusomana ubushishozi amagambo abanziriza buri gice cy'iki gitabo cya kabiri, ariko by'umwihariko akitondera amagambo y'ibanze y'igice cya Karindwi ndetse n'ay'umugabane wa mbere w'inyandiko z'inyongera.

Mu "Ijambo ryagenewe Umusomyi" igitabo cya mbere cy'"Ubutumwa bwatoranijwe", havuzwemo ko ibivugwa mu bice bitandukanye nta sano

7

bifitanye, nyamara kubera ko byabaye ngombwa, ubwo butumwa bwakusanyirijwe hamwe muri ibi bitabo. Birakwiriye ko buri gitabo gisozesha umugabane uvuga ngo, "Ubwo Twegereje Imperuka." Ahangaha hari ubutumwa bwinshi bwihariye butera ishema butwiringiza ko itorero rizatsinda. Muri bwo hari ubutumwa bubiri Madame White yagejeje ku Nteko Nkuru Rusange mu mwaka wa 1913. Iyi ni yo nama Nkuru rusange ya nyuma yabayeho Ellen G. White akiriho. Bitewe n'uko yari ageze mu za bukuru, ntiyashoboye kujya muri iyo nama ikomeye. Ubwo butumwa uko ari bubiri buvuga icyizere yari afitiye abakozi b'Imana bagenzi be ndetse n'uko yari yizeye insinzi y'ubutumwa yari yaritangiye. Icyifuzo kivuye ku mutima cy'abanditsi ndetse n'icy'itsinda ry'Abashinzwe kurinda Inyandiko za Ellen G. White, ni uko iki gitabo cy'Ubutumwa Bwatoranijwe cyatera ubutwari umuryango w'abategereje kugaruka kwa Yesu Kristo, ubwo bageze ku mugabane uheruka w'urugendo rwabo berekeje mu murwa w'Imana.

UMUGABANE WA MBERE

1.UBWAKA N'INYIGISHO ZIYOBYA

IJAMBO RY'IBANZE

8

Itorero ry'Abadiventisiti b'umunsi wa karindwi riboneka mu buhanuzi riri ku rugamba, kubera ko, Satani, ikiyoka, arwanya ubudatuza abantu "bakurikiza amategeko y'Imana, kandi bafite guhamya kwa Yesu." Satani umwanzi ukomeye, azi ko ageze ku mugambi we wo kuyobya no gutera urujijo abadiventisiti b'umunsi wa karindwi, yaba acogoje umigambi w'Imana. Iteka ibitero bye biza buhoro buhoro kandi mu buryo bwihishe, ndetse akenshi biza bifite isura yo kuyobora abagabo n'abagore bamaramaje bikabageza kure ku buryo bazizera n'ikinyoma.

Nubwo mu buryo bugaragara kuva mu myaka ibanza y'itsinda ry'abategereje kugaruka kwa Kristo nta bwaka no kuba abahezanguni byabarangwagamo, iri tsinda ryagiye rihangana n'ubwaka. Umwe mu mirimo y'ikubitiro Ellen G. White yakoze wari uwo kujya aho ubutumwa buvugwa akagira icyo akora kuri bwo yifashishsije Ijambo ry'Imana. Mu myaka mirongo irindwi yamamaza ubutumwa, Ellen G. White yahoraga ahamagarirwa kujya guhangana n'inyigisho z'ubwaka cyangwa ziyobya mu buryo butandukanye. Imiburo myinshyi yatanze ivuga ko ubwaka buzongera kubaho , ni iyo gukangura itorero rikaba maso ryiteguye akaga ubwaka bushobora guteza; kandi inama zerekeye kuvumbuka k'ubwaka n'iyobokamana rishingiye ku marangamutima intumwa y'Imana yatanze, ni ingirakamaro cyane muri iki gihe kurinda umukumbi w'Imana.

Inama ziri muri uyu mugabane w'iki gitabo ziyongera ku miburo yindi iboneka mu bitabo bya mbere bya Ellen G. White, kubera ko umugabane munini w'iyi miburo yakusanyijwe mu mwaka wa 1933 ishyirwa mu gitabo kimwe kugira ngo ibashe gufasha mu guhangana n'ikibazo gikomeye cyari cyavutse muri konferansi imwe. Uwo muzingo wabonetse ugizwe n'impapuro zicapwe maze urakundwa cyane kandi ufasha itorero. Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen G. White, banezejwe n'aya mahirwe yo kubagezaho izi nama z'ingirakamaro zo mu gitabo kizaramba.

................
................

In order to avoid copyright disputes, this page is only a partial summary.

Google Online Preview   Download