IBIBAZO 101 KURI ELINA G. WHITE NINYANDIKO ZE

[Pages:239]1

IBIBAZO 101 KURI ELINA G. WHITE N'INYANDIKO ZE

2

IRIBURIRO

Iki gitabo, cyanditswe n'abarinzi b'inyandiko za Elina G. White [Ellen G. White Estate] muri 2010, kandi cyabonye kopirayiti [uburenganzira bw'umuhimbyi] muri 2018. Ururimi rw'umwimerere cyanditswemo ni Icyongereza; kandi cyitwa "101 QUESTIONS ON ELLEN G. WHITE AND HER WRITINGS [Ibibazo 101 kuri Elina G. White n'Inyandiko ze]." Nyuma y'aho cyarasemuwe gishyirwa mu rurimi rw'Ikinyarwanda muri 2020-2021.

Iki gitabo kigizwe n'ibibazo n'ibisubizo. Twahisemo ibibazo bimwe na bimwe, gusa ntibivuze ko buri kibazo gifite ibyo gihagarariye. Twifashishije ibibazo abantu bagiye boherereza mu myaka yashize ku rubuga rwa murandasi rw'abarinzi b' inyandiko za Elina G. White (). Uretse gusa ku bibazo bimwe na bimwe, ubundi ibisubizo byagiye byandikwa na William Fagal, akaba ari umuyobozi ushinzwe gutegura no gukurikirana gahunda z'abarinzi b'inyandiko za Elina G. White. Amazina y'ababajije ntabwo agaragara ku rubuga rwa murandasi, kandi no muri iki gitabo ntabwo twigeze tuyashyiramo.

Ibibazo n'ibisubizo byanditswe ku buryo bw'imbwirwaruhame, kubw'ibyo rero twarabinonosoye kugira ngo tubashe kubikoresha muri iki gitabo. Umwanditsi yananonosoye ibisubizo byinshi kugira ngo yongeremo ubumenyi bushya kandi abasomyi barushemo kunyurwa. Kugira ngo iki gitabo kidahinduka kirekire cyane, ibisubizo byinshi byagiye byandikwa mu buryo bw'incamake ugereranyije n'uburyo byari byaratanzwe ku rubuga rwa murandasi, kuko ibyinshi muri byo birimo inyandiko zuzuye cyangwa ibice byuzuye by'ibitabo.

Ushobora gusoma ibibazo n'ibisubizo byose uko byakabaye ku rubuga rw'abarinzi b'inyandiko za Elina G. White rwitwa (). Mu kugufasha kubibona, twashyize mu dukubo imitwe y'amagambo y'ibibazo n'ibisubizo ku rubuga rwacu rwa murandasi; kandi twakoresheje utwuguruzo n'utwugarizo munsi y'ibibazo twakoresheje nk'imitwe y'igice. Shakisha imitwe yo ku rubuga rwa murandasi wifashishije akazu kabugenewe k'amashakiro kari mu nguni ya ruguru y'ibumoso bwo kuri paje y'urwo rubuga rwitwa "Digital Resource Center Website."

Ushobora kuzabona ko hamwe na hamwe imitwe yo ku rubuga rwa murandasi idahura neza n'insanganyamatsiko z'ibibazo n'ibisubizo bibikurikira. Ahanini ibyo

3

byatewe nuko ibyabajijwe mbere byagendaga byisubiramo bya hato na hato, twebwe rero twakoresheje ibindi bibazo bidahuye ijana ku ijana n'ibyabajijwe ku rubuga rwa murandasi. Imana igufashe kugira ngo gusoma iki gitabo bizakubashishe kurushaho gusobanukirwa kandi byongere kwizera kwawe mu buryo Imana yavuganye natwe ikoresheje intumwa zayo, iza kera n'izo muri iki gihe.

Uwakusanyije/Uwanonosoye iki gitabo mu Cyongereza:

DAVID C. JARNES

Uwasemuye iki gitabo mu Kinyarwanda:

MAAJABU ALLELUIA TITO E-mail: maajabualleluiatit77@ Tel: (+250)785943779 / (+250)728915675

Uwagize uruhare mu gukosora isemurwa ry'iki gitabo:

HAGENIMANA JEAN DE DIEU E-mail: hagena77@ Tel: (+250)784239311

4

IBITABO BYAKORESHEJWE N'AHO WABISANGA

Ibitabo byakoreshejwe mu gusemura iki gitabo, ahanini ni ibitabo bibitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga [soft copies]. Kubw'iyo mpamvu, hamwe na hamwe, amapaje yabyo ashobora kudahura neza n'ay'ibitabo byacapwe kera cyangwa vuba twaba dufite, nyamara amagambo abirimo arahuye. Ibyo bitabo by'ama soft copies, ari na byo nyirizina byakoreshejwe muri iki gitabo, mubasha kubibona munyuze kuma links akurikira:

1. Ibitabo 5 by'urukirikirane rw'intambara y'ibihe byose | ASA UR-NYARUGENGE (abakurambere n'abahanuzi, abahanuzi n'abami, uwifuzwa ibihe byose, ibyakozwe n'intumwa n'intambara ikomeye)



2. Kurambagiza | ASA UR-NYARUGENGE (ijuru rito, urugo rwa gikristo, inzira y'ubusore bunejeje,urugo ruhumura, umubano unejeje, kurambagiza no gushyingiranwa, n'ibindi...)



3. Ibihe byimperuka | ASA UR-NYARUGENGE (Kwitegura akaga gaheruka, ibyaduka byo mu minsi y'imperuka, ukuri kuvugwe, ikimenyetso cy'inyamaswa, abatware b'ikibi, umukino ukina ufite iherezo, ibyaha nkoraruguma bya vatikani, ibimenyetso by'ibihe by'imperuka, ifaranga rya electronic, n'ibindi...)



4. Ubuzima | ASA UR-NYARUGENGE (rengera ubuzima, Inama ku mirire n'ibyo kurya, n'ibindi...)



5. Ibitabo by'andi matorero tujya twifashisha | ASA UR-NYARUGENGE (umugenzi 1&2, uruhererekane rw'abapapa, umutima w'umuntu, ikorowani mu kinyarwanda, gatigisimu, kinyamateka magazine, n'ibindi...)



6. Ibitabo by'itorero | ASA UR-NYARUGENGE (Bibiliya Yera, Ibyo abadiventiste b'umunsi wa 7 bizera, umwiteguro w'imvura y'itumba, Daniyeli n'ibyahishuwe,

5

ibiganza bisenga 2, amahame 95 yo gutsindishirizwa, igishushanyo mbonera cy'ubuturo bwera, ni nde uri mu kuri, ibisubizo by'ibibazo byawe, intambwe zigeza umuntu ku bubyutse, Amagambo yagiye yitirirwa Elina G. White nyamara atari aye, Indongozi y'itorero (ingeri ya 2015), Intambara ikomeye n'ijambo ry'Imana, Inyandiko z'intumwa Pawulo, Kweza umunsi w'isabato, Kwitandukanya n'isi, Mineyapolisi 1888 ni iki cyabaye, Ubusobanuro bwa Daniyeli n'Ibyahishiwe(cyanditswe na Uriah Smith), Urwandiko rwandikiwe ab'i Lawodokiya, Ibibazo 101 kuri Elina White n'inyandiko ze, Indongozi y'umukuru w'itorero [ingeri yo mu 1999] n'ibindi...) 7. Integuza | ASA UR-NYARUGENGE (gutsindishirizwa,amategeko y'ubuzima,mpa abana bawe mbarere,amategeko cumi, umugore ku murimo,ubutumwa bwiza n'ubugorozi mu itorero, n'ibindi...) 8. Ibindi bitabo bya Elina G. White | ASA UR-NYARUGENGE (Inama zigirwa itorero, imigani ya Kristo, ubutumwa ku basore, inama ku busonga, ivugabutumwa, umurimo wa gikristo, ubutumwa bwatoranijwe 1&2, inyandiko z'ibanze, kugana Yesu, uburezi, imibereho yejejwe, intumwa y'Imana, Abahirwa ni ba nde, Inama z'Imana muri iyi minsi, n'ibindi...) 9. Ibyigisho biyobora abakuze kwiga Bibiliya | ASA UR-NYARUGENGE 10. Ibyigisho byanditse | ASA UR-NYARUGENGE (ibyemewe n'ibitemewe ku isabato, Mbese ufite ubuzima buzira umuze ku ruhe rugero, ingaruka mbi zo kureba amafilime, ibyabereye i Mineapolis, agaciro k'impano mu rukundo, indimi 5 z'urukundo n'ibindi...)

6

AMASHAKIRO

IRIBURIRO .............................................................................................................. 3 IBITABO BYAKORESHEJWE N'AHO WABISANGA..................................................... 5 AMASHAKIRO......................................................................................................... 7 IGICE CYA MBERE ? IBIBAZO BIJYANYE NA ELINA WHITE NO GUHUMEKERWA KWE ............................................................................................................................. 15 Ikibazo cya 1: mbese Elina White yari umuhanuzi umeze nk'abanditse Bibiliya? ("Mbese Elina White yari umuhanuzi?") .............................................................. 16 Ikibazo cya 2: Mbese buri kimwe cyose mubyo Elina White yanditse cyarahumetswe? ("Mbese Elina White yigeze avuga ko bimwe mubyo yanditse aribyo byonyine byahumetswe?[1]") ................................................................... 20 Ikibazo cya 3: Mbese inyandiko za Elina White ni "umucyo muto?" ("Umucyo muto, Umucyo munini")................................................................................................. 22 Ikibazo cya 4: Mbese Imana yigeze Iha Elina White amagambo nyirizina yifuzaga ko yandika? ("Ihumekerwa ry'amagambo") ............................................................. 25 Ikibazo cya 5: Mbese Elina White yigeze akora amakosa? ("Amakosa ya Elina White") ................................................................................................................ 27 Ikibazo cya 6: Mbese amayerekwa ya Elina White yari ingaruka z'indwara y'igicuri? ("Amayerekwa ya Elina White, ingaruka z'indwara y'igicuri") .............................. 31 Ikibazo cya 7: Mbese Elina White yigeze yiba inyandiko ziri mu bitabo byanditswe n'abandi hanyuma azita ize? ("Mbese zimwe mu nyandiko za Elina White ni inzibano?")........................................................................................................... 33 Ikibazo cya 8: Mbese abafasha mu by'ubuvanganzo ba Elina White bigeze bandika ibitabo bye? ......................................................................................................... 37 Ikibazo cya 9: Mbese umwanditsi wa Elina White yigeze yandika Kugana Yesu? ("Mbese igitabo cyo Kugana Yesu, cyanditswe na Elina White?") ........................ 40 Ikibazo cya 10: Mbese Elina White yigeze avuga ko yavuganye n'umugabo we wapfuye, ubwo yari ari mu iyerekwa? ("Inzozi z'umugabo wapfuye") ................. 42

7

Ikibazo cya 11: Mbese ni ukubera iki Elina na James White bafite za obeliske ku bituro byabo? ("Obeliske ku gituro cya Elina White?") ........................................ 44 Ikibazo cya 12: Mbese ubuhanuzi bwa Elina White bwo mu 1856 ntibwasohoye? ("ubuhanuzi bwo mu 1856") ................................................................................ 47 Ikibazo cya 13: Mbese Elina White yigeze avuguruza ibyanditswe ku bijyanye "n'umunsi n'isaha"? ("Umunsi n'isaha byarahishuwe?") ..................................... 50 Ikibazo cya 14: Mbese Elina White yigeze yitiranya mu buryo bwo kwibeshya, ba Herode babiri? ("Ibisa nko kuvuguruzanya hagati Spiritual Gifts vol.1, p.71 na Spirit of Prophecy vol.3, p.334").................................................................................... 52 Ikibazo cya 15: Mbese iyerekwa rya Elina White ryigeze rigaragaza abantu ku mubumbe wa Saturune? ("Elina White n'umubumbe wa Saturune.") ................. 54 Ikibazo cya 16: Ni gute umuhanuzi nyakuri, yashoboraga kuba yaratangaje inyigisho y'urugi rukinzwe? ("Elina G. White n'urugi rukinzwe") ........................................ 56 Ikibazo cya 17: Mbese Elina White yaba yaribeshye ku rusengero rwo muri Yerusalemu nshya? ("Urusengero muri Yerusalemu nshya") ............................... 60 Ikibazo cya 18: Mbese ifoto ya Elina White yambaye urunigi "yarahinduwe"? ("Ifoto yerekana madamu White yambaye urunigi")....................................................... 61 Ikibazo cya 19: Mbese umufotozi yigeze afotora Elina White yambaye umukufi w'izahabu? ("Ifoto ya Elina White afite umukufi w'izahabu n'agafashi") ............ 62 Ikibazo cya 20: Mbese Elina White yigeze anenga ihame ry'ubutatu bwera? ("Abapayiniya n'ubutatu bwera") ........................................................................ 64 Ikibazo cya 21: Mbese hari uwigeze ashyira amagambo y'ubutatu bwera mu bitabo bya Elina White, rwihishwa? ("Ikibazo kijyanye no kuba inyandiko zarahinduwe") ............................................................................................................................. 67 Ikibazo cya 22: Mbese ibitabo by'ingenzi cyane Elina White yanditse, byarahinduwe? ("Ibitabo byarahinduwe?") ......................................................... 70 Ikibazo cya 23: Mbese dushobora kugirira icyizere inyandiko zakusanyijwe? ("Inyandiko zakusanyijwe no gukoresha inyandiko za Elina White") .................... 74 Ikibazo cya 24: Kubera iki ibyo Elina White yanditse byose, bitigeze bicapwa? ("Inyandiko zitacapwe")....................................................................................... 76

8

................
................

In order to avoid copyright disputes, this page is only a partial summary.

Google Online Preview   Download