ICYIGISHO CYA 13 20- 26 UKUBOZA, 2014 UBUTUMWA BWIZA BW’ITEKA RYOSE KU ...

ICYIGISHO CYA 13

20- 26 UKUBOZA, 2014

UBUTUMWA BWIZA BW'ITEKA RYOSE

KU ISABATO NIMUGOROBA, 20 UKUBOZA AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU GISHINGIYE: Abaheburayo 4: 2; Zaburi 130: 3,4; Luka 15: 11-32; Abaroma 3: 24-26; Abaheburayo 10: 1-4; Ibyahishuwe 14: 12.

ICYO KWIBUKWA: "Uwiteka yambonekeye kera, ati:' Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza, nkakwiyegereza'" ( Yeremiya 31: 3).

Mu kwiga igitabo cya Yakobo, twarebye ku bibazo byinshi bifitanye isano n'ubutumwa bwiza tumugereranya n'abandi banditsi ba Bibiliya. Iteka ntabwo biba byoroshye gusobanukirwa neza uburyo ibyo Yakobo avuga bihuye n'indi migabane yo mu Byanditswe Byera, by'umwihariko nk'ikintu gikomeye cyane nk'ubutumwa bwiza ubwabwo, ariko nk'uko twabibonye bifite aho bihurira. Kandi iki ni ikintu cy'ingirakamaro cyane, kuko ubutumwa bwiza ari ishingiro ry'ubutumwa bwacu buheruka bwo kwigisha "ubutumwa buhoraho. . . . ku bo mu mahanga yose, n'imiryango yose n'abavuga indimi izo ari zo zose, n'ab'amoko yose" ( Ibyahishuwe 14: 6 ).

Muri iki cyumweru cyacu giheruka, tuzibanda ku bibazo shingiro birebana "n'ubutumwa bwiza buhoraho," ari bwo guhabwa agakiza kubwo kwizera, imyizerere yigishijwe muri Bibiliya yose harimo n'igitabo cya Yakobo.

Ingingo y'ingenzi tugomba kwibuka ni uko Bibiliya ubwayo itivuguruza, cyane cyane ku kintu gifite ishingiro nk'agakiza. Mu iherezo ry'iki gihembwe tuzareba uburyo ubutumwa bwiza bugaragara muri Bibiliya, dushobora kubona neza uburyo Yakobo ahuza iyi shusho ngari n'inama y'Imana yo gucungura

umuntu.

KU WA MBERE, 21 UKUBOZA#######

UBUTUMWA BWIZA MU ISEZERANO RYA KERA

"Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro, kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera" ( Abaheburayo 4: 2 ).

Ubusobanuro bw'uyu murongo buratangaje. Icya mbere ni uko ubutumwa bwiza, atari " inkuru nziza gusa" nyamara inkuru nziza yabwirijwe mu Isezerano rya Kera. Icya kabiri, bwongeye kubwirizwa kimwe no mu bihe byo mu Isezerano Rishya. Nta n'akantu na gato kagaragaragamo ko hari itandukaniro riri mu butumwa ubwabwo. Ikibazo nticyari mu butumwa ahubwo cyari mu buryo ubwo butumwa bwumvikanye. No muri iki gihe cya none, abantu batandukanye bashobora kumva ubutumwa, bakabwumva mu buryo butandukanye cyane. Mbega uburyo ari ingenzi ko twitanga ubwacu tukavuga ijambo ry'ukwizera kwacu kugira ngo mu gihe ubutumwa bwiza buvuzwe, tubwumve neza!

Soma amasomo akurikira maze uvuge mu ncamake ubutumwa bwiza buyakubiyemo:

Itangiriro 3: 15--------------------------------------------------------------------------------

Kuva 19 : 4-6 -----------------------------------------------------------------------------------

Zaburi 130: 3,4; Zaburi 32: 1-5--------------------------------------------------------------

Yesaya 53: 4-11--------------------------------------------------------------------------------

Yeremiya 31: 31-34----------------------------------------------------------------------------

Mbese uzirikana amagambo agenda agaruka? Imana iratugoboka ikadukiza; itubabarira ibyaha byacu kandi ikadutera "kwanga" icyaha kugira ngo " twemere kandi twumvire" ( Yesaya 1: 19 ). (Yesu) umwe rukumbi yapfuye ku bwa benshi, yishyizeho ibicumuro byacu kandi agira intungane abatabikwiriye. Iryo sezerano rindi ritandukanye n'iryabanje kuko ubu amategeko yanditswe mu mutima, kandi ibyaha " ntibizongera kwibukwa ukundi "( Abaheburayo 8: 12). Muri make, imbabazi no kuvuka ubwa kabiri bikubiye hamwe: gutsindishirizwa no kwezwa bishushanya igisubizo cy'Imana ku kibazo cy'icyaha. Amasomo abivuga ashobora kuba menshi, kubera ko ubutumwa ari bumwe muri Bibiliya: Nubwo twakoze ibyaha, Imana iradukunda kandi yakoze ibishoboka byose ngo ibidukize.

Nk'abantu bizera akamaro ko kubahiriza amategeko, ni ubuhe buryo dushobora kwirinda ubwacu ikosa ryo kwizera ko kubahiriza amategeko ari cyo kitugira intungane? Ni ukubera iki gukora ibyo bitaba byoroshye cyane iteka?

KU WA KABIRI, 22 UKUBOZA

UBUTUMWA BWAMBAYE UMUBIRI

Abantu bamwe bagize ingorane yo kubona ubutumwa bwiza mu bitabo bine by'ubutumwa bwiza! Inyigisho za Yesu zishobora kugaragara nk'izishingikiriza ku mategeko mu gihe gusa tunaniwe kumva ibikubiye mu gitekerezo cyose. Abantu benshi bo muri Isiraheli mu gihe cya Yesu bumvaga ubwabo ko nta kibazo bafite imbere y'Imana. Bakoreraga ubuturo batanga amahoro yasabwaga no gutamba ibitambo bya ngombwa. Ntibaryaga ibyokurya byanduye, bakebaga abahungu babo nk'uko byategetswe, bizihizaga iminsi mikuru n'amasabato, muri rusange bageragezaga kubahiriza amategeko nk'uko bayigishijwe n'abayobozi b'idini yabo. Ubwo ni bwo Yohana yaje ababwira "Kwihana" bakabatizwa. Ikindi kandi, Yesu yavuze ko bakeneye kuvuka ubwa kabiri (Yohana 3: 3 ,5) kandi ati: "keretse gukiranuka kwanyu kuruse uko Abafarisayo n'Abanditsi, naho ubundi ntimuzinjira mu bwami bwo mu ijuru" (Mat. 5: 20). Mu yandi magambo, Yesu yashakaga kubabwira ati: "Mukeneye icyo mudafite. Imirimo yanyu ntihagije."

Soma amagambo ari muri Luka 15: 11-32, 18: 9-17. Mbese iyi migani isobanura ubutumwa bwiza mu buhe buryo?

Mu mugani w'umwana w'ikirara, uwo mwana yarararagiye ntiyabimenya. Byageze aho atangira kubona urukundo rwa se mu bundi buryo maze akumbura kugaruka iwabo. Ubwirasi bwamushizemo. Kubwo kwiringira ko azakirwa nk'umugaragu, yatangajwe n'uko se yamwakiranye icyubahiro. Isano bari bafitanye ntiyavuguruwe, ahubwo yarahinduwe. Isano nk'iyo igaragara mu mugani wa kabiri. Intungane y'Umufarisayo yahinyuwe n'Imana, mu gihe "umunyabyaha" w'umukoresha w'ikoro atemewe gusa ahubwo yanagizwe intungane, ataha ababariwe kandi adafite umutima umucira urubanza.

Ibi bitekerezo byombi bidufasha kurushaho gusobanukirwa Imana, nk'Umubyeyi n'Utsindishiriza umunyabyaha. Igihe Yesu avuga iby'igikombe cy'umutobe w'imizabibu agira ati: "aya ni amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha," Yesu yababaye nk'umwana w'intama wa Pasika, apfa urupfu rwari urwacu ( Matayo 26: 28; gereranya na Mariko 10: 45 ). Kubw'ibyo rero agakiza ni akacu kuko Yesu yishyuye ikiguzi cyako.

Ni ibihe byiringiro ushobora gukura muri buri mugani? Ni mu buhe buryo ushobora kugirana isano n'abantu bamwe kandi ni iki igisubizo cyawe kikubwira ku byerekeye icyo ubasha gukenera cyahindura imibereho yawe mu by'umwuka?

KU WA GATATU, 23 UKUBOZA

UBUTUMWA BWIZA MU NZANDIKO ZA PAWULO

Kimwe na bagenzi be benshi, Pawulo yatekereje ko ahagaze neza mu bya mwuka. Ariko nyuma yaje kubona Yesu "nk'Umwana w'Imana, wamukunze

akamwitangira agatanga ubugingo bwe ku bwe" (Abagalatiya 2: 20). Ako kanya yiboneye ko adakijijwe, ahubwo ko yazimiye', ko atari umugaragu w'Imana, ahubwo ko ari umwanzi w'Imana, ko atari umukiranutsi, ahubwo ko ari umunyabyaha ruharwa. Yishyize ku munzani yibonera n'amaso ye ko adashyitse. Mu yandi magambo, amaze gusoma Isezerano rya Kera, amaso ye yarahweje abona uko ateye. Kumwihishurira kw'Imana no kubw'ibyanditswe byera, umutima we warahindutse n'imibereho ye igira impinduka zidasubirwaho. Ntituzasobanukirwa ibiri mu nzandiko za Pawulo keretse tumaze kumenya uku kuri shingiro kwatumye zandikwa.

Soma amagambo ari mu 2 Abakorinto 3: 14-16 muri uyu mucyo maze usome imirongo ya 2-6. Mbese icyo Pawulo agaragaza hano nk'intambwe y'ingirakamaro ni iki?

Agaciro k'isezerano rya mbere kumvikana neza gusa " mu gihe umuntu ahindukiriye Umwami "( umur. 16 ) Yesu ni we nzira y'agakiza. Byose bitangirira muri we kandi akaba ari we bisorezaho. Abisiraheli bibwiraga ko bumvira nk'uko Pawulo yari ameze mbere yo kwihana, yasogongeye ku isezerano rya kera nk'intumwa y'urupfu. Kuki? Kubera ko " bose bakoze ibyaha ( Abaroma 3: 23 ), harimo n'ubwoko bwa Isiraheli uko ni ko amategeko yashoboraga gusa kubacira urubanza ( 2 Abakorinto 3: 7 ), Ibiramambu, abizera b'i Korinto bari " urwandiko rwa Kristo. . . . rutanditswe na wino, rwandikishijwe umwuka w'Imana ihoraho, rutanditswe ku bisate by'amabuye ahubwo rwanditswe ku bisate by'imitima " ( umur. 3).

Soma amagambo ari mu rwandiko Pawulo yandikiye Abanyaroma 1: 16,17; 3: 24-26. Ni ubuhe buryo Pawulo asobanura ubutumwa bwiza? Ni ibihe bintu byose tubonera muri Kristo kubwo Kwizera?

................
................

In order to avoid copyright disputes, this page is only a partial summary.

Google Online Preview   Download